Kigali

Umukinnyi wa Arsenal yatangaje impamvu itangaje ikwiriye gutuma umutoza amuha igitambaro cy’ubukapiteni

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 August 2019 Yasuwe: 2296

Ikipe ya Arsenal ikeneye kapiteni mushya nyuma yo kugenda kwa myugariro Laurent Koscielny ariyo mpamvu Umusuwisi Granit Xhaka yasabye umutoza Unai Emery ko yamugira kapiteni kubera akazi amaze gukorera ikipe.

Umukinnyi Granit Xhaka yabwiye umutoza Unai Emery ko akwiriye kuba kapiteni kubera akazi ngo yakoreye Arsenal ndetse ngo abona ariwe ukwiriye uyu mwanya.

Granit w’imyaka 26 amenyereye kuba kapiteni kuko uretse kuba ayoboye ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi,yahoze ari kapiteni wa Borussia Monchengladbach yahoze akinira.

Xhaka yagize ati “Nakwishimira kuba Umusuwisi wa mbere ubaye kapiteni w’ikipe yo mu Bwongereza.Byaba ari ikintu cy’ingenzi cyane kuri njye,ndetse inzozi zanjye zaba zibaye impamo kuri njye.Arsenal yaba ihaye agaciro akazi maze kuyikorera.Byaba ari iby’agaciro kugera ikirenge mu cy’abakinnyi bakomeye nka Patrick Vieira na Thierry Henry.Ndashaka gukomeza kwitwara neza,ngatwara ibikombe.”

Xhaka usanzwe agira ishyaka rikomeye mu kibuga hagati akunze kunengwa na bamwe mu bakunzi ba Arsenal kuko adahozaho mu mikinire ye.



Xhaka arifuza kuba kapiteni wa Arsenal

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yafatiye ibihano Sugira Ernest kubera ibyo yatangaje nyuma yo...

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika rutahizamu Sugira...
22 October 2019 Yasuwe: 2348 0

Rayon Sports irahura na Bugesera FC idafite Radou na Saddam bafite ibibazo...

Ikipe ya Rayon Sports irahura na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 04 wa...
22 October 2019 Yasuwe: 1126 0

Sergio Ramos yasezeranyije ikintu gitangaje umutoza Zidane umerewe...

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid,Sergio Ramos yabwiye umutoza we Zinedine...
22 October 2019 Yasuwe: 2041 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu Maurizio Sarri atandukaniyeho na Allegri...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangaje ko Juventus y’uyu mwaka...
22 October 2019 Yasuwe: 1278 0

Umutoza mushya wa Mukura VS yatangaje icyo ashyize imbere

Tony Hernandez, umutoza wa Mukura VS , aravuga ko agomba gushyira imbaraga...
22 October 2019 Yasuwe: 1485 0

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 2223 1