skol
fortebet

Umukinnyi wa Police FC agiye kwerekeza mu Bushinwa aguzwe akayabo k’amadolari

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Imurora Japhet ukina hagati mu ikipe ya Police FC yiteguye kwerekeza Hong Kong aho agiye kugurwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari ndetse akajya ahembwa arenga miliyoni 2 nkuko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.
Uyu musore ari hafi gusinyana amasezerano y’amezi 6 n’ikipe yo muri Hong Kong yitwa Eastern Long Lions FC aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’idolari ku kwezi asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ndetse akazahabwa imodoka n’inzu yo kubamo ndetse ni uduhimbazamusyi dutandukanye (...)

Sponsored Ad

Umusore Imurora Japhet ukina hagati mu ikipe ya Police FC yiteguye kwerekeza Hong Kong aho agiye kugurwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari ndetse akajya ahembwa arenga miliyoni 2 nkuko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Uyu musore ari hafi gusinyana amasezerano y’amezi 6 n’ikipe yo muri Hong Kong yitwa Eastern Long Lions FC aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’idolari ku kwezi asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ndetse akazahabwa imodoka n’inzu yo kubamo ndetse ni uduhimbazamusyi dutandukanye bitewe nuko azitwara.

Imurora yatangarije The New Times ko ayo makuru ari ukuri ndetse ko ibiganiro bisa n’ibyenda kurangira hagati ye n’iyi kipe.

Yagize ati “Ibiganiro birasa n’ibyamaze kurangira hagati yanjye n’iyi kipe.Ndimo ndashaka Visa n’ibindi byangombwa by’urugendo.Ndishimye mu ikipe ya Police FC ,gusa amahirwe nk’aya iyo aje ntiwayasubiza inyuma.”

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu musore w’imyaka 28 yari yaramaze kongera amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Police FC we n’abakinnyi nka Nzarora Marcel,kapiteni Twagizimana Fabrice,Muvandimwe JMV,Bwanakweli Emmanuel,Neza Anderson na Patrick Umwungeri.

Ibitekerezo

  • niba atarasinya ubwo ni impüha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa