skol
fortebet

Umukinnyi wa Senegal yababajwe n’abafana bamututse ko afite isura mbi ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Krepin Diatta ukinira ikipe y’igihugu ya Senegal yababajwe n’ukuntu abantu bamwibasiye bakamwita ko ari mubi mu maso ndetse hari bamwe mu bakobwa bavuze ko niyo yabaha miliyoni 50 z’amadolari batakwemera ko abarongora.

Sponsored Ad

Uyu musore watsinze igitego muri 2-0 batsinze Tanzania yibasiwe n’abanyafurika bagenzi be ubwo bajyaga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari mubi aho bamwe bamugereranyije n’inkende,n’ibindi.

Mu butumwa Diatta yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Mbabajwe cyane n’uko abavandimwe banjye b’Abanyafurika bansetse.Ndakora cyane kugira ngo umugabane wacu ube mwiza ariko inyiturano y’abavandimwe banjye yabaye kuntuka no kunkwena.Irondaruhu ntabwo ari ryiza,nshimiye abakomeje kunshyigikira.

Imana niyo imbaraga kandi nishimiye isura yampaye.Ibitutsi byanyu ntacyo byahindura ku buzima bwanjye.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa