skol
fortebet

Umukinnyi wa Arsenal ngenderwaho yatangaje ko azongera amasezerano ari uko Wenger asezeye

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunya Chile ukinira ikipe ya Arsenal, Alexis Sanchez yatangaje ko afite imitima ibiri, yibaza niba azongera amasezerano muri iyi kipe cyangwa niba azabireka, gusa avuga ko byakoroha cyane gihe Wenger yaba asezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.
Ibi Sanchez yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Sports Mole aho kivuga ko uyu munya Chile igihe cyose Wenger yaba asezeye muri Arsenal yahita yongera amasezerano nta kuzuyuza, ariko ngo igihe atabikoze (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunya Chile ukinira ikipe ya Arsenal, Alexis Sanchez yatangaje ko afite imitima ibiri, yibaza niba azongera amasezerano muri iyi kipe cyangwa niba azabireka, gusa avuga ko byakoroha cyane gihe Wenger yaba asezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Ibi Sanchez yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Sports Mole aho kivuga ko uyu munya Chile igihe cyose Wenger yaba asezeye muri Arsenal yahita yongera amasezerano nta kuzuyuza, ariko ngo igihe atabikoze byagorana cyane, kuko ngo abona hakenewe amaraso mashya mu mitoreze kugira ngo Arsenal itangire ihatanire ibikombe, mu gihe ibi byaba bibabaye yahita ashyira umukono ku masezerano nta zindi nzitizi.

Biravugwa ko igihe Sanchez yaba yongereye amasezerano n’umushara wahita wiyongera ukava ku bihumbi 130,000 by’Amayero ku cyumweru akaba yakikuba inshuro 2.

Twababwira ko Alexis Sanchez yinjiye mu kiragano cye cya nyuma cya masezerano ye aho asigaje amezi agera kuri 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa