skol
fortebet

Umukinnyi wo muri Turkia yakuyemo ikabutura yereka abafana ba mukeba igitsina cye

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Mahmut Onur Toprak w’ikipe ya Sanliurfa Genclerbirligi yakoze agashya yereka abafana b’ikipe ya Siverek Belediyespor bari bahanganye igitsina cye ubwo bamutukaga umukino urangiye.

Sponsored Ad

Uyu myugariro ari kuva mu kibuga, yumvise abafana b’iyi kipe bari bahanganye bari kumutuka niko kugenda amanura ikabutura ye afata igitsina cye akizungurize imbere yabo.

Aya makipe yombi yo mu cyiciro cya 5 mu mikino y’abatarabigize umwuga muri Turkia yanganyije 0-0 bituma iyi kipe ya Mahmut Onur Toprak yegukana igikombe.

Uyu mukinnyi weretse igitsina cye abafana ba mukeba yiganye umutoza Diego Simeone wishimye azunguza igitsina cye ndetse na Cristiano Ronaldo yarabikoze nyuma yo gusezerera Atletico Madrid.

Uyu mukinnyi yamaze kuregwa mu bashinzwe shampiyona y’icyiciro cya 5 muri Turkia kugira ngo afatirwe ibihano kubera iyi myitwarire mibi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa