skol
fortebet

Umukino ikipe ya Rayon Sports izaherwaho igikombe cya Shampiyona bawimuye

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukino wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, ugomba guhuza Rayon Sports na Marine FC wimuwe nyuma y’uko iyi kipe y’ubururu n’umweru ibisabye.

Sponsored Ad

Rayon Sports yakunze gusaba ko imikino yayo cyane cyane iyo mu minsi ya nyuma ya shampiyona yayakirira kuri Stade Amahoro i Remera ariko ubusabe bwayo bugaterwa utwatsi, yashakaga kuhakirira Musanze FC ntibyakunda ariko ntiyacika intege ikomeza gusaba ko n’umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marine FC yawakirira ku Mahoro.

Nkuko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’umuco na siporo isanzwe inafite mu nshingano Stade Amahoro yashyize hanze, yavuze ko ubusabe bwa Rayon Sports bwemewe bityo ko izakirira Marine FC kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019 saa 15:30.

Uyu mukino ni nawo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, izaheramo Rayon Sports igikombe cya shampiyona yatwaye, ni igikombe cya cyenda mu mateka yayo.

Kwinjira kuri uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Marines FC ni 20,000Frws(VVIP), 10,000FRws(VIP), 5,000Frws ahatwikiriye na 2000Frws ahasigaye hose.

Ibitekerezo

  • None se Iyi baruwa uwayanditse yayisomye neza mbere yo kuyitangaza. Ngo Stade yatiwe kuwa 28/6/2019 none yemewe kuwa 1/6/2019 mbegaaaa Shame on you!!!

    Ahubwo se uyu munyamakuru we i tayari! Cg aba ashaka kujijisha abantu!!! Umukino wimuwe ukuwe he, ugana he!!! Amakuru afitiwe icyize azwi ni uko umukino uri ku Mahoro nta kindi. Niba ashaka gutubura inkuru ave mu Biro ashake iziri currenty kandi zirahari n,ubu twiriwe muri petit stade mikino y,intoki/Kagame cup!

    niba ariko biri abarayon tuzitabira iriya match kubwinshi kugirango tunatere ikipe yacu inkunga muri kino gihe cyo kugura abakinnyi,kugirango izasohoke mu mikino ya CAF ikomeye ishwanyaguza gusa gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa