skol
fortebet

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Etincelles wasubitswe

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League wagombaga guhuza APR FC na Etincelles FC wasubitswe kubera ko APR FC iri kwitegura umukino wa CAF Confederations uzayihuza na Djoliba FC yo muri Mali. Ikipe ya APR FC yagombaga gusura Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona,ariko umukino wamaze gusubikwa kubera ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri kwitegura urugendo rwo kwerekeza muri Mali ku wa Mbere. Abakinnyi ba APR FC bakomeje (...)

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League wagombaga guhuza APR FC na Etincelles FC wasubitswe kubera ko APR FC iri kwitegura umukino wa CAF Confederations uzayihuza na Djoliba FC yo muri Mali.

Ikipe ya APR FC yagombaga gusura Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona,ariko umukino wamaze gusubikwa kubera ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri kwitegura urugendo rwo kwerekeza muri Mali ku wa Mbere.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje imyitozo ikomeye ndetse iyi kipe yamaze kwerekana umutoza mushya Ljubomir Petrovic,akazajyana n’abakinnyi muri Mali, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

Nyuma y’imyitozo yakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo abakinnyi n’abatoza bamenyeshejwe ko bafitanye inama n’abayobozi bakuru b’ikipe barangajwe imbere na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe,wabamurikiye umutoza mushya Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, ndetse n’umutoza wungirije Radanavic Miodrag.

Etincelles FC yiteguraga kugora APR FC nkuko yabikoreye Rayon na Police FC

Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, na Radanavic Miodrag bahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ndetse n’inshingano zo gutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda birimo icya shampiyona n’icy ‘Amahoro no kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović umutoza mushya wa APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa