skol
fortebet

Umukino wahuzaga Police FC na Mukura VS urasubitswe kubera ikibuga cyuzuye amazi

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona warimo uhuza Police FC na Mukura VS umaze gusubikwa kubera ikibuga cyo ku Kicukiro cyuzuye amazi bikabangamira imikinire ku mpande zombi byatumye abasifuzi bahitamo gusubika umukino.

Sponsored Ad

Ikibuga cya Kicukiro kinengwa na benshi kubera ko iyo imvura iguye gihita cyuzura amazi,cyongeye gutuma umukino usubikwa nyuma y’uwaherukaga guhuza Etincelles FC na Police FC nawo wasubitswe ukaza gusubukurirwa kuri stade ya Kigali.

Ikibuga cya Kicukiro gikomeje gutuma imikino isubikwa

Iki kibuga Police FC yakiriraho imikino yayo,kimaze guca amarenga ko mu gihe cy’imvura kitari gikwiriye gukoreshwa kuko inshuro nyinshi imikino ikibereyeho mu mvura isubikwa.

Amakipe yombi agomba gutegereza igihe uyu mukino uzasubukurirwa gusa biba bihombeje amakipe cyane ko aba yakoresheje amafaranga menshi mu myiteguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa