skol
fortebet

Umukobwa ukina imikino ngororamubiri yavunitse imvune yakangaranyije abatuye isi bose [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Gymnastic) witwa Samantha Cerio wiga muri kaminuza ya Auburn iherereye Alabama muri US,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu marushanwa ahuza za kaminuza agwa nabi amaguru ye yombi avunika mu buryo buteye ubwoba.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo Samantha Cerio yakoze iyi mpanuka ikomeye ubwo yavaga mu kirere amanuka hasi,agwira nabi amaguru ye bihita bimuviramo kuvunika imvune iteye ubwoba.

Cerio yateye ubwoba abafana bose bareba uyu mukino bahita baceceka,ubwoba burabataha,nyuma yo kubona iyi mvune ikomeye yagize.

Cerio wari ufite ubunararibonye muri uyu mukino ndetse washakaga itike yo kumugeza mu marushanwa yok u rwego rw’igihugu,yahise atangaza ko nyuma y’iyi mvune iteye ubwoba ahise asezera burundu kuri Gymnastic.

Cerio wari umaze imyaka 18 akina umukino wa Gymnastic,yagize ikibazo gikomeye kuko amavi ye yombi yahindukiye ava mu mwanya wayo.

Samantha Cerio yiga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere,ndetse biteganyijwe ko azasoza amasomo ye muri Gicurasi uyu mwaka aho afite amahirwe yo gukorana na Kompanyi ya Boeing.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa