Kigali

Umukobwa w’ikizungerezi yavuze ukuntu yaryamanye na Neymar mu mujyi wa Paris [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 5371

Umusuwisikazi witwa Liza Brito yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yajyanye mu bitangazamakuru umukinnyi Neymar Jr akavuga uko basambaniye muri hoteli imwe yo mu mujyi wa Paris.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ukomoka mu mujyi wa Zurich, yavuze ko yari kumwe n’inshuti ze abona umusore woherejwe na Neymar aje kubatumira ngo bahure basangire nawe barabyemera.

Yagize ati “Nari kumwe n’inshuti zanjye i Paris hanyuma umwe mu nshuti za Neymar aza kutureba atubwira ko twahura tugasangira.Nararanye nawe ijoro ryose.Twarishimanye ijoro ryose.”

Uyu mukobwa yavuze ko yararanye na Neymar mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gusangirira hamwe muri Hoteli y’I Paris.

Liza Brito yavuze ko yakunze cyane Neymar Jr ndetse yifuza ko bakongera guhura bakongera kugirana ibihe byiza nubwo we yamwirengagije ntanamukurikirane kuri Instagram.

Uyu Musuwisikazi ukiri muto yabaye icyamamare nyuma yo kuvuga ko yaryamanye na Neymar,aho mu gihe gito abarenga ibihumbi 24 byahise bimukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Neymar akomeje gushurashura mu bakobwa hirya no hino nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Bruna Marquezine mu mwaka ushize.







Liza ufite umubiri wuzuyeho ibishushanyo yavuze ko yasambanye na Neymar ijoro ryose

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Paul Pogba yameneye ibanga rikomeye bagenzi be bakinana mu ikipe ya...

Umukinnyi ukomeye muri Manchester United, Paul Pogba yamaze gutangariza...
24 April 2019 Yasuwe: 3585 0

AS Kigali yirukanye Masudi Djuma wari umutoza wayo mukuru

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru,Masudi...
23 April 2019 Yasuwe: 2116 1

Arsenal igiye kurekura abakinnyi 7 batagitanga umusaruro uko...

Ikipe ya Arsenal yarahiriye kwirukana abakinnyi batagitanga umusaruro aho...
23 April 2019 Yasuwe: 3918 0

Zinedine Zidane yasekeje benshi kubera nimero 09 yavuze ko ari we urusha...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yagerageje kunyuza...
23 April 2019 Yasuwe: 4331 0

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa uherutse kwambikwa impeta...

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 ni bwo Rutamu yasezeye...
23 April 2019 Yasuwe: 9651 1

Jurgen Klopp yandagaje Manchester United abakunzi ba ruhago bifata ku...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru ko Manchester United...
23 April 2019 Yasuwe: 3602 0