Kigali

Umukobwa washinjwaga gushyira hanze amashusho y’umunyezamu Kimenyi Yves yambaye ubusa yahishuye ukuri [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 13886

Umukobwa witwa Diane Keza usanzwe azwi cyane nka Didy d’Or umaze igihe mu rukundo n’umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves,yahakanye ibimuvugwaho ko ariwe washyize hanze amashusho ye yambaye ubusa buri buri.

Didy d’Or washyizwe mu majwi na benshi ku mbuga nkoranyambaga ko ari we wakwirakwije amashusho y’uyu mukinnyi yambaye ubusa,yabihakanye yivuye inyuma mu butumwa yashyize kuri Status ye kuri WhatsApp.

Yagize ati ” Muraho, mfashe uyu mwanya ngo nsobanure ibyo abantu bari kumvugaho ngo ni njye wasakaje amashusho ya Kimenyi Yves, si byo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ugushaka kumparabika. Benshi muri mwe uko mwabibonye ni ko nabibonye. Urujijo bamwe bafite ni rwo nanjye mfite kandi uko nteye ntabwo nagira umutima nk’uwo muri kunyambika. Abari kubivuga bashingira ko ngo twari twaratandukanye nyamara si byo pe kuko sinari natandukanye nawe. Abakomeje kumbeshyera murekere aho… Nta kindi nshaka kongeraho. Murakoze Imana ibarinde,…”

Uyu mukobwa usanzwe afite umwana w’umukobwa, n’umucuruzi ukomeye ndetse afite akabari kitwa Didy D’Or Bar gaherereye mu Kiyovu.

Amakuru yandi ari kuvugwa ni uko uyu munyezamu yibwe telefoni yari irimo iyi video mu minsi ishize ndetse bikaba bikekwa ko uwayibye ariwe wasebeje uyu munyezamu ashyira hanze aya mashusho hanze amugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Andi makuru aravuga ko Didy d’Or na Kimenyi Yves bagikundana, ndetse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 bari basohokanye muri kamwe mu bubari bwo mu mujyi wa Kigali.




Didy d’Or yahakanye amakuru yavugaga ko ariwe washyize hanze amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan yashyingiranywe n’umukunzi we mu bukwe bakoreye...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Arsenal, Henrikh Mkhitaryan...
18 June 2019 Yasuwe: 1866 0

Rutahizamu w’umunya Autriche yavunitse imvune yateye ubwoba benshi mu...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Autriche y’abatarengeje imyaka 21 witwa...
18 June 2019 Yasuwe: 4197 0

FC Barcelona yahaye PSG abakinnyi 3 bakomeye ndetse na miliyoni 100...

Ikipe ya FC Barcelona yarahiriye kongera kwisubiza Neymar aho yafashe...
18 June 2019 Yasuwe: 3212 0

Maurizio Sarri uherutse kuva muri Chelsea yarahiriye kuyisahura abakinnyi...

Umutoza mushya wa Juventus, Maurizio Sarri, arifuza gusahura ikipe ya...
18 June 2019 Yasuwe: 3216 0

Bashunga Abouba nawe yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon...
18 June 2019 Yasuwe: 2562 1

Myugariro Magwende n’umukunzi we bibarutse umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi,...
17 June 2019 Yasuwe: 3914 1