skol
fortebet

Umukobwa yarize cyane nyuma yo guhura n’umukinnyi N’golo Kante yihebeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Telamsile Dlamini ufana ikipe ya Chelsea FC yasutse amarira menshi ubwo yasuraga iyi kipe aho ikorera imyitozo agahura na N’golo Kante akunda cyane.

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo itsinda ry’abafana ba Chelsea ryemerewe kureba imyitozo yo kuwa Kane w’iki cyumweru bifasha Telamsile Dlamini guhura na N’Golo Kante akunda cyane,akimubona byaramurenze ararira.

Nyuma y’imyitozo,nibwo abakinnyi bahuye n’aba bafana,Dlamini ahita ajya guhobera N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no gucisha make mu bakinnyi ba ruhago ku isi.
Telamsile Dlamini w’imyaka 21, yabwiye TV ya Chelsea ko guhura ari kimwe mu bintu bishimishije yabonye mu buzima bwe ndetse atazigera abyibagirwa.

Yagize ati “Uyu munsi ni umwihariko kuko nahuye n’umukinnyi nkunda cyane,N’golo Kante.Sinizeraga ko ngeze ku kibuga cy’imyitozo cya Chelsea,numvaga atari njye ndi kurota ariko yari njyewe.”

N’golo Kante uherutse kongera amasezerano muri Chelsea ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abafana kubera ukuntu yitwara neza mu kibuga ndetse no kwicisha bugufi ahorana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa