skol
fortebet

Umukunzi wa Cristaino Ronaldo yamusabye ikintu cyatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yatangaje ko yifuza kuba umugore wemewe n’amategeko w’uyu mukinnyi w’icyamamare gusa yemeza ko ibyavuzwe ko bari kwitegura kurushinga ari ibinyoma.

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yabwiye ikinyamakuru Hola! Cyo muri Espagne ko yifuza gushyingiranwa na Cristiano ndetse ko afite icyizere ko mu minsi iri imbere bashobora kuzakora ubukwe gusa yahakanye amakuru yavugaga ko bazakora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Yagize ati “Abantu bose bakundana baba bifuza kuzashyingiranwa ndetse nanjye ndabyifuza cyane.muri iyi minsi hari ibyo duteganya ndetse n’inshingano tugomba gusohoza gusa mu minsi iri imbere bizaba ari byiza kuba umugore wemewe wa Cristiano.”

Georgina yemeje ko afite inyota yo kuba umugore w’isezerano wa Cristiano Ronaldo bituma benshi bemeza ko uyu mukinnyi yamutindiye.

Ronaldo azwiho gukunda abagore cyane ndetse yagiye akundana na benshi bagatandukana ariyo mpamvu benshi bemeza ko ashobora guhinduka agatandukana n’uyu mukunzi we bafitanye umwana ndetse bamaze imyaka isaga 3 bakundana.

Ibitekerezo

  • Nubwo abantu babana batarasezeranye bavuga ngo "bari mu rukundo",burya ntabwo umukobwa aba yishimye.Ahubwo aba yifuza ko umugabo yakemera bagatera igikumwe.Kwishimisha n’umuntu mutasezeranye,ntabwo ari urukundo.Ahubwo ni ubusambanyi kandi Imana irabitubuza.
    Nubwo bikorwa na millions and millions z’abantu,mu byukuri umukobwa aba ahindutse "sex object".Kubera ko umugabo akenshi iyo amaze kumuhaga amuta.Ibyo se nirwo rukundo Imana idusaba?Ikibabaje kurushaho,nuko ababikora batazaba mu bwami bw’Imana.Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10.Muli make,Bible ivuga ko abakora ibyo Imana itubuza baba bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge.Kwishimisha muli sex,ejo ugapfa ntuzazuke ku munsi wa nyuma,ni ukutagira ubwenge.Amategeko y’Imana,abereyeho kudushakira ibyiza (Yesaya 48:18).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa