Kigali

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze yambaye utwenda dukurura abagabo cyane [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 March 2019 Yasuwe: 5385

Umukunzi wa Cristiano,Georgina Rodriguez yashyize hanze amafoto menshi ari kwamamaza utwenda tw’imbere yatumye benshi bacika ururondogora bavuga ku bwiza bwe ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye byamukozeho inkuru karahava.

Uyu munyamideli w’umunya Espagne ariko wavukiye muri Argentina,yagaragaye ari kwamamaza utwenda tw’imbere tugaragaza imyanya y’ibanga (lingerie)bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bamuvugaho byinshi ariko bibanda ku buranga bwe.

Georgina yafotowe aya mafoto ubwo yarimo yamamaza uruganda rukora imyenda y’imbere mu Butaliyani ruzwi ku izina rya Yamamay.

Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo ni ikindi cyamamare gihawe kwamamaza uru ruganda nyuma ya Jennifer Lopez na Jessica White babikoze mu minsi yashize.

Umuyobozi wa Yamamay yavuze ko bahisemo gukorana na Georgina atari uko ari mwiza gusa ngo ahubwo ni umubyei w’icyitegererezo ufite ubumuntu ndetse wahesha isura nziza uruganda rwa Yamamay.

Georgina Rodriguez yabyaranye na Cristiano Ronaldo umwana w’umukobwa witwa Alana Martina mu mwaka ushize.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Nyamara uyu ni umubyeyi ufite umwana.Ariko kwiyandarika ntacyo bimubwiye kubera gushaka amafaranga.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Liverpool yatunguye benshi kubera myugariro ukomeye wa Real Madrid ishaka...

Abafana ba Liverpool bacitse ururondogoro kubera ko ishaka gusinyisha...
25 May 2019 Yasuwe: 1812 0

Zamalek yashoye akayabo kenshi kugira ngo yibikeho rutahizamu Kagere...

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yatangaje benshi kubera akayabo k’amamiliyoni...
25 May 2019 Yasuwe: 1851 0

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amafoto y’imodoka nziza cyane yaguze...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaza indi modoka...
25 May 2019 Yasuwe: 2425 0

Tuyisenge Jacques yerekeje mu ikipe yo muri Angola yamutanzeho akayabo...

Rutahizamu wa Gor Mahia,Tuyisenge Jacques,usanzwe ari umwe muri ba kapiteni...
25 May 2019 Yasuwe: 3051 0

Messi yongeye kuvuga ku gahinda gakomeye yatewe no gutsindwa na...

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yatangaje ko gutsindwa na Liverpool...
25 May 2019 Yasuwe: 2296 0

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona inyagiye Kirehe...

Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya...
24 May 2019 Yasuwe: 4698 1