skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye umugore wamushinje kumufata ku ngufu

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yashyigikiye bikomeye uyu rutahizamu abinyujije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko yafashe ku ngufu umugore w’imyaka 34 witwa Kathryn Mayorga mu mwaka wa 2009.

Sponsored Ad

Umunyamideli Georgina Rodriguez yavuze ko umukunzi we Ronaldo afite ubunararibonye mu gutsinda imbogamizi zose ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Georgina yashyigikiye umukunzi we Ronaldo kuri Instagram

Yagize ati “Uhindura ubusa imbogamizi zose utegwa mu nzira zawe zose ndetse ukoresha imbaraga kugira ngo wereke buri wese uwo uriwe.Ndagushimiye kuba utuma turyoherwa na buri mukino buri gihe kandi neza.Ndagukunda Cristiano.”

Uyu Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne amaze imyaka 2 akundana na Cristiano Ronaldo ndetse bafitanye umwana w’umukobwa bise Alana Martina.

Ronaldo yafotowe ari kumwe na Mayorga muri hoteli i Las Vegas

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Kathryn Mayorga yandikiye urwandiko rw’ama paji 6 ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Spiegel, avuga ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009 ubwo bahuriraga muri hoteli yitwa Palms yo mu mujyi wa Las Vegas.

Ronaldo yatangarije kuri Instagram ye ko atigeze afata ku ngufu uyu mugore ndetse ibyo we n’umwavoka we batangaje ari ibihuha ndetse bashaka kwamamara bagendeye ku izina rye.

Ronaldo afitanye umwana na Georgina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa