skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ku makuru avuga ko atwite inda ya kabiri

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez amaze iminsi avugwaho ko atwite inda ya kabiri y’uyu mukinnyi wa Juventus ariko yabihakanye avuga ko kuba ari kubyibuha biterwa n’imisemburo y’umubiri we wiyongera.

Sponsored Ad

Umunyamideli Georgina Rodriguez w’imyaka 25 yabwiye ikinyamakuru Hola cyo muri Espagne ko adatwite nkuko benshi bamaze iminsi babivuga ahubwo hari imisemburo ye iri kwiyongera.

Yagize ati “Nkunda kugenda mu ndege cyane ndetse hari ibyo kurya maze iminsi 4 ndya bya Pasta.Ndi umuntu ngira imisemburo ituma umubiri wanjye uhinduka kandi ndacyahangana n’ingaruka natewe no kubyara umwana wanjye wa mbere.”

Mu minsi ishize Georgina Rodriguez yabwiye abanyamakuru ko atifuza kubyara abandi bana nyuma yo kubyarana na Cristiano Ronaldo umukobwa witwa Alana Martina kuwa 12 ugushyingo 2017.

Cristiano Ronaldo yatangiye gukundana na Georgina Rodriguez mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka ricuruza imyenda rya Gucci riherereye mu mujyi wa Madrid.


Georgina yahakanye ko adatwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa