Kigali

Umukunzi wa Isco yateranye amagambo n’abafana kubera ibyo yakoreye umwana we w’uruhinja

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 1966

Umukunzi w’umukinnyi Isco ukina muri Real Madrid witwa Sara Salamo yatutswe n’abafana be nyuma y’ifoto yashyize hanze afashe umwana we umaze iminsi mike avutse atamwambitse ingofero kandi muri Espagne hari ubushyuhe bwinshi.

Uyu mukinnyi wa Filimi w’umunya Espagne yanenzwe n’abakunzi be bamwibukije ko atari byiza kujyana umwana ku izuba atambaye ingofero kuko byamugiraho ingaruka.

Sara w’imyaka 27 yashyize hanze iyi foto ateruye uyu muhungu we Theo wavutse kuwa 11 Nyakanga 2019 arangije yandika kuri Instagram ye ati “Ibyishimo byanjye”.

Mu bantu bose bagize icyo bavuga kuri iyi foto nta numwe wamushimiye ahubwo bose bamubwiye ko nta mubyeyi ujyana umwana ku izuba atamwambitse ingofero.

Umwe yagize ati “Ujye utwikira umwana ku izuba mu gihe undi yagize ati “Itonde,uwo mwana aracyari muto,ntabwo wari ukwiriye kumujyana ku izuba rimeze gutya.”

Sara abonye ko aba bafana bariye karungu,yahise abasubiza ati “Twamaze hanze umunota umwe turi kwifotoza,byari saa 08:30 ariko murakoze kuduhangayikira.”Yahise asiba iyi foto kuri Instagram.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yakuye umutima abafana ba FC Barcelona kubera ibyo yatangaje...

Rutahizamu Lionel Messi yavuze ko atazigera yemera gusinyira FC Barcelona...
20 October 2019 Yasuwe: 2325 0

Kimenyi Yves nawe yavuze ku kuba ngo umukunzi we yaramutaye akisangira undi...

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports Kimenyi Yves yavuze ko...
20 October 2019 Yasuwe: 6185 0

Sadio Mane yavuze kuri Messi wamutoye nk’umukinnyi witwaye neza kurusha...

Rutahizamu wa Liverpool na Senagal,Sadio Mane, yavuze bwa mbere kuri Lionel...
20 October 2019 Yasuwe: 3084 0

Solskjaer yabwiye Liverpool amagambo arimo incyuro mbere yo guhura...

Mbere y’umukino byitezwe na benshi ko Manchester United irabatizwa na...
20 October 2019 Yasuwe: 2362 0

Uruganda rwa Cimerwa rwahaye ibikoresho ya kipe y’abana yagaragaye mu...

Kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bw’uruganda nyarwanda rukora sima rwa...
20 October 2019 Yasuwe: 3478 0

Patriots BBC yakatishije itike yo kwerekeza mu cya kabiri cy’imikino...

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball...
20 October 2019 Yasuwe: 496 0