skol
fortebet

Umukunzi wa Kwizera Pierrot yashyize hanze amafoto bari mu munyenga w’urukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot wamaze gutera umugongo Rayon Sports yagaragaye ari gusomana n’umukobwa w’uburanga ku kibuga cy’indege cyo mu Burundi aho bivugwa ko yaba yerekeje mu ikipe yo muri Oman.

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Chrisnicky Nduwimana uri mu rukundo n’uyu mukinnyi wakunzwe n’abafana ba Rayon Sports, niwe washyize hanze aya mafoto ku munsi w’ejo abinyujije kuri Facebook,ubwo yasezeraga kuri Kwizera Pierrot wari ugiye kwerekeza hanze y’Uburundi bivugwa ko yagiye muri Oman mu ikipe yitwa Al Oluba ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Oman.

Uyu mukunzi wa Pierrot yashyize hanze aya mafotoarangije amwifuriza ishya n’ihirwe muri iyi kipe nshya yerekejemo.

Yagize ati "Bon voyage mon amour imana igutangurire kand igume ikuzigama."

Biravugwa ko Kwizera Pierrot yasinyiye iyi kipe ya Al Oluba kuri uyu wa kane,amasezerano y’imyaka 2 yo kuyikinira.

Pierrot werekeje muri Oman, asanzeyo mwene wabo bakinanaga muri Rayon Sports nawe uherutse gusinyira ikipe ya SUR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa