skol
fortebet

Umukunzi wa Maradona yamukoreye ubugome burenze nyuma yo guhagarika urukundo bari bafitanye

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Diego Maradona wamamaye mu mupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe bwatumye afasha Argentina kwegukana igikombe cy’isi mu mwaka waw 1986, yasohowe mu nzu igitaraganya n’umukunzi we Rocio Oliva kandi ariwe wayimuguriye, amuhoye imyitwarire ye mibi.

Sponsored Ad

Maradona w’imyaka 58 yakundanaga na Rocio Oliva arusha imyaka 30,ariko imyitwarire ye mibi yatumaga bahora bashwana byatumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo gutandukana nawe ndetse amusohora mu nzu yamuguriye ubwo urukundo rwabo rwari ruryoshye, nkuko ibinyamakuru byo muri Argentina bibitangaza.

Uyu mukobwa akimara kubwira Maradona ko urukundo rwabo ruhagaze,yahise amutegeka kuva mu vuba na bwangu kandi iki cyamamare aricyo cyayimuguriye.

Umunyamakuru witwa Lio Pecoraro wo muri Argentina yatangaje ko Maradona yaguriye uyu Oliva inzu mu gace kitwa Bella Vista ko mu mujyi wa Buenos Aires ariko bakimara gutandukana uyu mukobwa yamusohoye igitaraganya ndetse amubwira ko atifuza kongera kumubona mu maso ye.

Uyu mukobwa yashwanye igihe kinini na Maradona bapfa ko yamusabaga ko bajyana muri Mexico aho asigaye atoza mu cyiciro cya kabiri,amubera ibamba amubwira ko atava muri Argentina,birangira batandukanye.

Maradona yakundanye n’uyu mukobwa wahoze akina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye muri Argentina, nyuma yo gutandukana n’umugore we Claudia Villafane bari bamaranye imyaka 17 muri 2013.



Ibitekerezo

  • Birababaje,ariko biba ku bagabo benshi.Mwibuke ukuntu General James KAZINI wo muli Uganda yishwe n’umugore bavanye mu Kabari.Bari bamaranye igihe babana.Niba koko turi Abakristu,iyo umugabo n’umugore bahuzwa no kuryamana,ntitukavuge ko "bari mu rukundo".
    This is "embellishment".Nukuvuga "gusiga umunyu" icyaha,bikitwa ko nta kibazo kirimo,ahubwo ari Urukundo.Bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa