skol
fortebet

Umukunzi wa Paulo Dybala yaciye ibintu kubera amafoto ashotora abagabo akomeje gushyira hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukunzi wa Paulo Dybala, Oriana Sabatini usanzwe ari umuhanzikazi mu gihugu cya Argentina akomeje kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza ubwiza bwe.

Sponsored Ad

Uyu mukunzi wa rutahizamu Dybala akomoka mu muryango w’ibyamamare kuko nyirasenge witwa Gabriela Sabatini yahoze ari umukinnyi wa Tennis ukomeye watwaye US Open 1990.

Uyu Oriana Sabatini w’imyaka 22, ni umuhanzikazi w’injyana ya Pop,umunyamideli,umukinnyi wa filimi ndetse ni umukunzi w’iki cyamamare Paulo Dybala gikinira Juventus.

Oriana yatangiye kwandika indirimbo avite imyaka 8 ndetse atangira kujya atumira abaturanyi be ngo baze kureba uko aririmba byatumye amenyekana none n’icyamamare.

Sabatini yahuye na Dybala mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cya Ariana Grande,umubano wabo urakura kugeza ubwo batangarije urukundo rwabo nyuma y’igikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Paulo Dybala yahoze akundana n’umutaliyanikazi witwa Antonella Cavalieri batandukanwa n’uku uyu mukinnyi yamucaga inyuma akajya gushurashura mu bandi bakobwa.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa