skol
fortebet

Umukunzi wa Yannick Mukunzi yahaye ubutumwa bukomeye aba Slay Queens bamwirukaho

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukunzi wa Yannick Mukunzi,Iribagiza Joy yabwiye abakobwa bazwi nk’aba Slay Queens bakomeje kwiruka kuri uyu musore ukinira Rayon Sports yihebeye, ko ntacyo bakora ngo bamutware kuko yamutsindiye burundu.

Sponsored Ad

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports akunzwe n’abakobwa benshi biganjemo n’inkumi zidatana no kugaragaza imiterere y’imibiri yazo, aho zisohokera, imyambarire igezweho, amafunguro akunzwe, imodoka nziza n’ibindi zikoresheje imbuga nkoranyambaga zizwi nka Slay Queens.

Yannick amaze igihe akundana na Iribagiza Joy

Ku munsi w’ejo,nibwo Yannick Mukunzi yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashimangira urukundo rudasanzwe akunda Iribagiza bakundana,maze uyu mukunzi we nawe amubwira utugambo turyoshye twatumye umwe mu bafana amubaza uko azabasha guhangana n’abakobwa bakeye biruka kuri Yannick.

Yannick yagize ati "Iyo nkubwiye ko ngukunda, ntuzagire ngo ni akamenyero,mba ngira ngo nkwibutse ko uri ubuzima bwanjye. Ndagukunda cyane mukunzi."

Iribagiza Joy, yasubije Yannick ati "Ntabwo nigeze ntekereza ko urukundo rwarwanirwa ariko iyo ndebye mu maso yawe, aho ho niteguye kurwana urugamba. Ntabwo naguhisemo, umutima wanjye niwo waguhisemo. Ndagukunda cyane mukunzi kandi nzahora ngukunda. Umugabo wanjye, ibyishimo byanjye, byose byanjye."

Umwe mu bakurikira Iribagiza Joy witwa Migambi Jean yahise amubaza uko azahangana n’abakobwa basigaye bitwa ’aba-Slay queens’ biruka kuri Mukunzi Yannick amusubiza ko nta ntambara akirwana, kuko yamaze kumwegukana.

Iribagiza yagize ati "Ibyo ntibimbangamira na mba kuko nizeye bidasubirwaho ko ndi umwe rukumbi mu mutima we [wa Yannick], kandi icy’ingenzi kuri njye ni ibyo akora, si ibyo abandi bakora."

Benshi mu bakobwa bakunze kugaragaza ko bakunda Yannick Mukunzi ariko we akunze kwerekana ko yihebeye Iribagiza Joy bafitanye umwana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa