skol
fortebet

Umunya Botswana yahagaritswe gukina muri shampiyona y’isi kubera kuruka muri Stade

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ku italiki ya 08 Kanama nibwo hakinwaga umunsi wa 5 muri shampiyona y’isi iri kubera mu mugi wa London mu Bwongereza aho icyari cyitezwe na benshi ari uguhangana kw’abasore 2 b’abanyafurika Isaac Makwala na Wayde Van Niekerk mu gusiganwa metero 400.
Byarangiye uyu munya Botswana Isaac Makwala ahagaritswe n’akanama gashinzwe ubuvuzi muri IAAF kubera kuruka muri stade aho bavuze ko ari ikimenyetso cya virusi ya Norovirus itera kuruka bya hato na hato ndetse yandura cyane. (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ku italiki ya 08 Kanama nibwo hakinwaga umunsi wa 5 muri shampiyona y’isi iri kubera mu mugi wa London mu Bwongereza aho icyari cyitezwe na benshi ari uguhangana kw’abasore 2 b’abanyafurika Isaac Makwala na Wayde Van Niekerk mu gusiganwa metero 400.

Byarangiye uyu munya Botswana Isaac Makwala ahagaritswe n’akanama gashinzwe ubuvuzi muri IAAF kubera kuruka muri stade aho bavuze ko ari ikimenyetso cya virusi ya Norovirus itera kuruka bya hato na hato ndetse yandura cyane.

Uyu musore Makwala wari witezweho guhangana na Wayde Van Niekerk umaze iminsi yarigaruriye isi mu gusiganwa muri metero 400,yahagaritswe ku wa mbere nyuma yo kubona itike yo guhatana muri kimwe cya kabiri mu guhatana muri metero 200, yatunguye benshi ubwo bari bagiye gusiganwa bwa nyuma muri metero 400 aho yagombaga guhagarara ntahaboneke aho benshi mu bakunda iyi mikino bagaragaje kutishimira kubura kwe

Uwa mbere wagaragaje agahinda ke n’umusesenguzi wa BBC wubashywe cyane mu mikino ngororamubiri ndetse wigeze gutwara umudali wa zahabu mu gusiganwa muri iki cyiciro Michael Johnson aho yavuze ko aka ari akagambane kugira ngo uyu munya Afurika Y’epfo Wayde Van Niekerk akomeze yigarurire isi mu gusiganwa muri iki cyiciro.

Yagize ati “Wayde Van Niekerk ni umukinnyi wa IAAF( Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi) rwose!,Umukinnyi bagombaga guhangana yakuwe mu irushanwa.Akagambane mu mikino karakomeje. Ninde wihishe inyuma y’ibi ngibi?”

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya ITV Makwala yagize ati “ Bambwiye ngo sinshobora kwiruka kubera ko ndwaye. Ibi njye ndumva ari akagambane. Ndababaye cyane kuko nari maze igihe kinini nitegura.nta kibazo nari mfite kuko iri joro nari niteguye guhatana.”

Uyu musore wagombaga guhagarara mu gace ka 7 mu gihe Van Niekerk bagombaga guhangana wanatsinze iri rushanwa yari ahagaze mu gace ka 6 yangiwe no kwinjira muri Sitade ibintu byateje impaka ndende mu bakunzi b’imikino ngororamubiri kuko yari afite abafana benshi.

Mu kiganiro Dr Pam Venning ushinzwe ubuvuzi muri IAAF yagiranye na BBC, yatangaje ko uyu musore yaje kwisuzumisha nyuma yo kuruka muri sitade aho bamusanganye indwara ya gastroenteritis itera guhitwa no kuruka cyane ndetse bamugira inama yo gusubika imikino.

Yagize ati “uyu mukinnyi yahuye ni umwe mu baganga bacu aramusuzuma ndetse asanga arwaye mu nda, yahise ashaka gusohoka gusa agarurwa mu bitaro kuko iyi ndwara irandura cyane. Mu by’ukuri ibazamini twamufashe biragaragara kandi birerekana ko yari arwaye indwara ya Gastrointestinal.”

Mu gusiganwa metero 400 uwatwaye umudali wa zahabu ni Wayde Van Niekerk umunya Afurika y’Epfo wakoresheje amasegonda 43 n’ibice 98 wakurikiwe n’umunya Bahamas Steven Gardiner wakoresheje amasegonda 44 n’ibice 41 mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Abdalelah Haroun wo muri Qatar wakoresheje amasegonda 44 n’ibice 66.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa