skol
fortebet

Umunya-Brazil Neymar Jr yemeye kuguma mu kipe ya PSG yo mu Bufuransa byibura andi mezi atandatu

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Brazil Neymar Jr yemeye kuguma mu kipe ya PSG yo mu Bufuransa byibura andi mezi atandatu, hanyuma muri Mutarama akazakora ibishoboka byose kugira ngo yerekeze muri FC Barcelona.

Sponsored Ad

Ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru L’Equipe cyandikirwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ni nyuma y’amezi agera kuri atatu FC Barcelona irwana no kureba uko yakwisubiza uyu musore, gusa mu gihe habura umunsi umwe ngo isoko ry’igura n’igurisha rifunge imiryango i Burayi, ntabwo irashobora kumwisubiza.

Amakuru avuga ko Neymar yamaze kubwira abantu be ba hafi ndetse n’amakipe ya PSG na Barcelona ko agiye gukomeza gukinira ikipe ya PSG, hanyuma muri Mutarama 2020 ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba ryongeye gufungura imiryango akazaba ari bwo yerekeza muri FC Barcelona.

Mu minsi ishize byari byitezwe ko uyu musore ashobora gusubira i Catalunya, gusa Ousmane Dembele wagombaga gukoreshwa mu rugumba rwo kumugarura yanga kuva muri FC Barcelona.

Neymar ubwe yemeye no gutwerera FC Barcelona miliyoni 20 z’ama-Euro kugira ngo imugure, ariko PSG ikomeza kwinangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa