skol
fortebet

Umunya Brazil Ronaldo yavuze ko Lionel Messi yagize uruhare mu gutsindwa kwa FC Barcelona

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Uwabaye umukinnyi ukomeye Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo wakinnye mu makipe menshi arimo na FC Barcelona,yavuze ko gusezererwa na Liverpool muri UEFA Champions League byagizwemo uruhare n’abakinnyi bose na Lionel Messi arimo.

Sponsored Ad

Ronaldo yavuze ko yishimiye uko Messi yitwaye mu mukino ubanza ubwo batsindaga Liverpool ibitego 3-0,ariko ngo yababajwe n’ukuntu uyu mukinnyi na bagenzi be bitwaye mu mukino wo kwishyura aho batsinze ibitego 4-0.

Ronaldo yagize ati “Ni ibintu bibi cyane gutunga urutoki umuntu ngo yagize uruhare mu gutsindwa.Ndabizi ko FC Barcelona ifite abakinnyi beza ndetse n’umukinnyi wa mbere ku isi Lionel Messi.Nkunda kumva bavuga ngo FC Barcelona yatsinzwe ariko Messi we yatsinze.Ni ubugome bukabije buba bukorewe abandi bakinnyi ndetse n’abatoza.”

Ronaldo yamaganye abantu bafata Messi mu bundi butuma iyo FC Barcelona itsinze ariwe basingiza wenyine,yatsindwa bakamukura mu mubare w’abatsinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa