skol
fortebet

Umunya Iraq yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu asa cyane na Cristiano Ronaldo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunya Iraq witwa Biwar Abdullah w’imyaka 25 yateje imbaka ndende ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu asa cyane na rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Uyu musore ukomoka muri Iraq ariko akaba atuye mu mujyi wa Derby mu Bwongereza,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto ye yagiye hanze agaragaza ukuntu asa n’iki cyamamare cyo muri Portugal.

Biwar ntabwo arahura na Cristiano Ronaldo ariko yavuze ko amukunda cyane ndetse yatangiye kumumenya ubwo yakinaga muri Sporting CP yo muri Portugal.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Biwar yavuye muri Iraq muri Gicurasi uyu mwaka akaza gutura mu bwongereza.

Biwar yavuze ko iwabo muri Iraq abantu bari baramuzengereje cyane kuko iyo yagendaga mu muhanda benshi bamusabaga ko bifotoza bazi ko ari Ronaldo.

Yagize ati “Ndi umu Kurdish nkomoka mu majyaruguru ya Iraq.Nkiri mu rugo abantu barandangariraga cyane.Mu muhanda abantu bazaga bansaba ko nakwifotozanya nabo, nkabikora.Benshi batekerezaga ko ndi Cristiano Ronaldo,byari byiza.Uwampa nibura igice cy’ubuhanga afite.

Nkina ruhago nkawe,nkina ku mwanya umwe nawe ndetse nkunda nimero 7 nkawe.Ndifuza ko umunsi umwe twazahura.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa