skol
fortebet

Umunyamakuru wa Radio/Tv1 Angel Mutabaruka yahisemo gutera umugongo ikipe ya Gicumbi FC yiyunga kuri mugenzi we KNC amuha n’inshingano muri Gasogi United

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru wa Radio/TV1, Mutabaruka Angelbert yahisemo gutera umugongo Gicumbi FC yari yarihebeye ayoboka Gasogi United ku mpamvu yise iyo gushaka ibyishimo yabuze.

Sponsored Ad

Mutabaruka yagizwe umukangurambaga ndetse n’umuvugizi wungirije wa Gasogi United. Indahiro ye nyuma yo guhabwa ubu bubasha ntabwo isanzwe.

“Njyewe Mutabaruka Angelbert,nemeye kwitandukanya n’amakipe yambabazaga yose,nkaba nemeye kuba umukunzi wa Gasogi nk’ikipe itanga ibyishimo,nanjye MUTABARUKA mbaye Urubambyingwe kandi nzakora neza inshingano mpawe.Haba mu zuba,haba mu mvura nzakora inshingano zanjye neza” Mutabaruka.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nka Perezida n’Umuvugizi wa Gasogi United yavuze ko aho atazaba ari, Mutabaruka azaba ahari.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Gasogi United, Mutabaruka utari usanzwe wemera iyi kipe kuva yagera mu kiciro cya mbere, yiyemeje kuyiyoboka nyuma y’uko yatsinze Sunrise ibitego 4-2 na Gicumbi ikaba ikomeje gutsindwa umusubirizo.

Gicumbi yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-0, ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota atatu, Gasogi yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa