skol
fortebet

Umunyamideli ukunda Messi ku buryo butangaje yamukoreye ikintu cyatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Brazilikazi Suzy Cortez uzwiho gukunda rutahizamu wa FC Barcelona Lionel Messi ku buryo buhebuje yakoze agashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yiyandikagaho izina rye ku kibuno kimwe.

Sponsored Ad

Mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram,Suzy Cortez yagaragaje izina rya Messi ryanditse ku kibuno cye ndetse hariho n’ikirango cya FC Barcelona.

Uyu mukobwa uzwi cyane ku isi kubera imiterere ye by’umwihariko ikibuno,yavuze ko yiyanditseho izina rya Messi ku kibuno kuko abizi neza ko umwaka utaha azegukana Ballon d’Or ya 6.

Suzy watorewe kugira ikibuno cyiza muri Brazil yose mu mwaka wa 2015 (Miss BumBum 2015),akunda Messi cyane ndetse yemeza ko ariwe mwami w’umupira w’amaguru wabayeho.

Yagize ati “Ndabizi neza umwami wa ruhago azatwara Ballon d’Or ya gatandatu ndetse na Fifa The Best umwaka utaha.Natangiye kwishima hakiri kare nishyiraho tattoo y’izina rye.”

Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yakoresheje ibirori kubera ko Messi yongeye kumukurikira kuri Instagram nyuma y’aho umugore we Roccuzzo yabihagaritse kubera amafoto akurura abagabo yashyiraga hanze yambaye umupira wanditseho Messi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa