skol
fortebet

Umunyamideli w’uburanga yandagaje Alexis Sanchez wamuteshaga umutwe buri kanya amusaba ko basambana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Paraguay witwa Mirtha Sosa yatangarije abanyamakuru ko Alexis Sanchez yirirwa abeshya abagore ndetse ngo yamuhamagaraga amasaha 24 ku munsi amusaba ko yamusura bagakora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli uba muri Espagne,yavuze ko yigeze kugira ubushuti na Alexis Sanchez kuri Instagram,ariko ngo yamuhamagaraga buri mwanya amusaba ko amusura mu mujyi wa London ubwo yakiniraga Arsenal.

Mirtha Sosa yabwiye ikinyamakuru Cronica ko ubwo uyu mukinnyi wa Manchester United yamusabaga kumusura mu Bwongereza,yamenye ko hari abandi bagore yirirwaga atesha umutwe.

Yagize ati “Yansabye nimero yanjye ya Telefoni kuri Instagram.twatangiye kuganira no kumenyana biruseho.Twahamagaranaga turebana (video calls) buri kanya bigeze nyuma ntangira kwizera ibinyoma bye.yanyoherereje itike ngo musange mu Bwongereza ndabyanga.Namubwiye ko najyayo ari uko ndi umuntu wo kwerekanwa mu bantu,atari ukujyayo gusa ngo nitumara kuryamana birangire.

Uyu mukobwa yavuze ko yangijwe n’ibinyoma bya Sanchez ndetse ngo akimara kuvumbura ko yirirwa abakobwa ngo abasambanye,yananiwe kubyakira kuko yari yamukunze cyane.

Yagize ati “Yampamagaraga buri kanya,yakurikiranaga aho nagiye ndetse sinabonaga umwanya wo kugira ibindi nkora.Yatumye ubuzima bwanjye buba bubi ndetse nabagaho kubwe.Naramukunze cyane kuko yambwiraga ko nta wundi mukobwa yakwifuza kumenyana nawe uretse njye.Ibyo yankoreye byarambabaje ndetse birankomeretsa cyane.”








Uyu mukobwa yandagaje Sanchez amwita injiji yirirwa itesha umutwe abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa