skol
fortebet

Umunyamideli yashinje Antonio Valencia ubuhehesi

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli utashatse gutangaza izina rye yatangaje ko kapiteni w’ikipe ya Manchester United yamusambanyije amubeshya ko yatandukanye n’umugore we hanyuma akaza kumubona mu mugi wa Cheshire ari kumwe n’umukobwa we.
Uyu mukobwa w’imyaka 23, yatangarije ikinyamakuru The Sun ko uyu mukinnyi yamubeshye ko umugore we yamutaye akigira muri Espagne,ndetse agatangira kumwandikira ubutumwa bumubwira ko amukunda byatumye amwiha wese ariko nyuma akaza kubona umugore wa Valencia ari mu Bwongereza. (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli utashatse gutangaza izina rye yatangaje ko kapiteni w’ikipe ya Manchester United yamusambanyije amubeshya ko yatandukanye n’umugore we hanyuma akaza kumubona mu mugi wa Cheshire ari kumwe n’umukobwa we.


Uyu mukobwa w’imyaka 23, yatangarije ikinyamakuru The Sun ko uyu mukinnyi yamubeshye ko umugore we yamutaye akigira muri Espagne,ndetse agatangira kumwandikira ubutumwa bumubwira ko amukunda byatumye amwiha wese ariko nyuma akaza kubona umugore wa Valencia ari mu Bwongereza.

Yagize ati “umunsi nabonye umugore wa Valencia hafi y’aho atuye ndetse atwaye imodoka ye, numvise ari nka toni y’amatafari ingwiriye.Numvise naragambaniwe kuko nkigera iwanjye narize amarira menshi.”

Uyu munyamideli yababajwe cyane n’ubutumwa uyu myugariro wa Manchester United yamwohererezaga ndetse n’amagambo y’urukundo yamubwiraga yatumye ava mu bye agatangira kumukunda kandi afite umugore.

Valencia n’umugore we

Uyu mukobwa yatangaje ko Valencia yamujyanye mu birori by’ikipe ya Manchester United byo gusoza umwaka w’imikino mu rwego rwo kumubeshya ko amukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa