skol
fortebet

Umunyamideli yatangaje ukuntu Cristiano Ronaldo yamushukishije imbwa ze bikarangira baryamanye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Amal Saber w’imyaka 28 ukomoka muri Morocco, yatangaje ko Cristiano Ronaldo yamusabye kujya kumwereka imbwa ze bagera iwe bikarangira baryamanye.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli ufite umwana,yavuze ko ubwo yahuraga na Cristiano Ronaldo,yamusabye ko bajyana akamwereka imbwa ze,birangira bibaviriyemo kuryamana ndetse bararana ijoro ryose kugeza mu gitondo.

Uyu mukobwa yavuze ko yamenyanye na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2014 ubwo yakundanaga n’umunyamideli w’Umurusiya witwa Irina Shayk,akamusaba ko yaza bagasangira n’inshuti ze ndetse akamusaba ko batahana mu rugo rwe akamwereka imbwa ze.

Amal wavuze ko yaryamanye na Ronaldo

Amal yavuze ko akigera hamwe na Ronaldo na bagenzi be yamubwiye ko ameze nk’umuntu utegereje usa n’utegereje umuntu ukomeye umumara ubukonje.

Yagize ati “Ubwo nibwo buryo nakoresheje kugira ngo mwiyegereze cyane,ndetse abyakira neza.yambwiye ko adakunda abakobwa bafite imisatsi y’umuhondo ariko njye yankunze.”

Ubwo uyu mukobwa yabasezeragaho atashye,Cristiano Ronaldo yamusabye ko bajyana iwe akamwereka imbwa ze undi ntiyazuyaza abyemera.

Cristiano Ronaldo yaryamanye na Amal ubwo yakundanaga na Shayk

Amal yavuze ko yagiye mu modoka y’inshuti ya Ronaldo,we agenda mu modoka ye nziza bageze mu rugo,ibyo kumwereka imbwa byavuyemo kuryamana ndetse uyu mukobwa avuga ko iryo joro bombi batazaryibagirwa.

Uyu mukobwa yavuze ko akunda imbwa cyane ndetse yajyanye mna Ronaldo ashaka kureba imbwa ze uko zisa mdetse akaboneraho no kureba inzu y’iki cyamamare.

Ronaldo akomeje gushinjwa gushurashura kandi akundana na Rodriguez

Amakuru yo gushurashura kwa Cristiano Ronaldo akomeje kwiyongera kandi uyu mugabo w’imyaka 33 afite umukunzi witwa Georgina Rodriguez baherutse kubyarana ndetse niwe umufasha kurera abana b’impanga aherutse kubyara mu buryo bwo guhuza intanga(surrogate).

Amal yatangaje ko yishimiye kuryamana na Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa