skol
fortebet

Tuyisenge Jacques wamaze kwerekeza mu ikipe yo muri Angola yashimiye byimazeyo Gor Mahia yamugize igihangange

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Tuyisenge Jacques wamaze kwerekeza muri Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, yashimiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yakiniraga kuva muri 2016.

Sponsored Ad

Tuyisenge wageze muri iyi kipe ifite abakunzi benshi muri shampiyona ya Kenya avuye muri Police FC, yagiranye na yo ibihe byiza harimo kuba yaratwaranye na yo ibikombe bitatu bya shampiyona ya Kenya, ndetse akaba yaranageranye na yo kure mu mikino nyafurika.

Uyu musore ukomoka i Rubavu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye umuryango mugari wa Gor Mahia yemeza ko ibihe byiza yagiranye n’iyi kipe bitazamuva ku mutima.

Ati” Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire umuryango mugari wa Gor Mahia ku bw’imyaka itatu n’igice twari tumaranye, cyane cyane abakunzi ba Gor Mahia, nkaba mbasaba nicishije bugufi kunsengera kugira ngo nzahirwe mu rugendo rwanjye rushya. Nanashimiye cyane kandi SportPesa.”

Ku wa 18 Nyakanga ni bwo ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola yemeje Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumutangaho akayabo ka 350,000,000$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa