skol
fortebet

Umunyarwandakazi wihebeye Sarpong bikomeye yavuze ko yifuza ko bakorana imibonamo mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Rose yaciye ibintu kubera uburyo yavuze ko akunda rutahizamu wa Rayon Sports Micheal Sarpong ndetse yamuha icyo yaba afite cyose harimo no kuba yifuza ko batera akabariro.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wari witabiriye imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove yatangarije Bwiza TV ko akunda cyane rutahizamu Sarpong,ko yanakwemera bakaryamana.

Yagize ati “Nkunda by’umwihariko Sarpong.Ibintu akora mba mbona bidasanzwe,udukoryo twe twose ndadukunda,icyo yansaba cyose nakimuha.

Icyo yansaba cyose nakimuha,ntacyo namwima. Ambwiye ngo dutahane nabyemera tukamarana n’imyaka myinshi.Sarpong mufite mu mutima wanjye.”

Uyu mukobwa yategereje cyane ko imyitozo irangira ngo akabye inzozi ze,aza guhura nawe barahoberana amuha amafaranga yari yitwaje ndetse uyu Rose yanze gutandukana na Sarpong amukurikira mu modoka bwije,amaherezo batandukanye.

Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka iri kwitegura umukino wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro izahuramo na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Kamena uyu mwaka.


Ibitekerezo

  • Asnah akurusha ubwiza uzajye gushaka abandi.

    salupongo we abamuha nibenshi nuko batamubona. uriya mwana yaryohereje barayon birenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa