skol
fortebet

Umunyarwandakazi yashizwe mu nteko rusange ya Komite Mpuzamahanga Olimpike

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2017

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Rwemalika Félicité yabaye umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, nyuma yo gushyirwa muri kamwe mu tunama tw’iyi Komiite Olimpike irebera izindi zose ku isi.
Sport and Active Society Commission ni ko kanama Rwemalika Félicité yashyizwemo, kakaba ubusanzwe gashinzwe ubukangurambaga no gufasha abantu b’ingeri zose gukora siporo.
Uyu mubyeyi akaba yagiriwe icyizere na perezida wa IOC, Thomas BACH, nyuma yaho n’ umwaka ushize wa 2016 yegukanye igihembo (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Rwemalika Félicité yabaye umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, nyuma yo gushyirwa muri kamwe mu tunama tw’iyi Komiite Olimpike irebera izindi zose ku isi.

Sport and Active Society Commission ni ko kanama Rwemalika Félicité yashyizwemo, kakaba ubusanzwe gashinzwe ubukangurambaga no gufasha abantu b’ingeri zose gukora siporo.

Uyu mubyeyi akaba yagiriwe icyizere na perezida wa IOC, Thomas BACH, nyuma yaho n’ umwaka ushize wa 2016 yegukanye igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo “IOC Women and Sports Award for Africa 2016”.

Bimwe mu byo Rwemalika Félicité azaba ashinzwe, harimo kugiira inama inteko ya IOC/CIO, Inama y’ubuyobozi ya IOC/CIO na Perezida wa IOC/CIO kuri gahunda zose n’ibikorwa bijyanye n’imikino olempike, kwifashisha siporo nk’uburyo bwo kworohereza abaturage kurushaho kugira imibereho myiza ishingiye kuri siporo, buri wese akayigiraho uburenganzira cyane cyane cyane urubyiruko.

Mu zindi nshingano azaba afatanya n’abo bazakorana, Mme Rwemalika Félicité usanzwe ari na vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda, harimo kunganira (NOC/CNO) muri gahunda zigamije gufasha abantu b’ingeri zose gukora siporo kandi buri wese akayigiraho uburenganzira, ndetse no kwifashisha siporo nk’uburyo bwo gutuma abaturage bagira ubuzima buzira umuze, iterambere n’amahoro, gufasha mu mibanire myiza n’ubusabane mu bantu; hamwe no kujyana umujyo umwe uburezi na siporo.

Rwemalika Félicité usanzwe anakora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni umwe mu batangije ruhago mu bagore muri iki gihugu, ni nyuma yo gushinga ishyirahamwe rihuza abari n’abategarugori bo mu mujyi wa Kigali mu mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa