Kigali

Umunyarwandakazi yatangiye urugamba rwo kwandikwa mu gitabo cya GUINESS de RECORD

Imikino   Yanditswe na: 17 February 2017 Yasuwe: 2959

Umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket, Cathia Uwamahoro yatangiye urugamba rwo gushyiraho agahigo ku isi ko kumara igihe kirekire akina uyu mukino nta kuruhuka kurusha abandi bagore ku isi.

Ni Urugamba yatangiye mu igitondo saa 8:00’ zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyanatare 2017, akazarusoza ejo kuwa gatandatu saa 10:00’. Akaba azamara amasaha 26 aterwa n’abantu batandukanye utu dupira.

Ni umukino ari gukinira muri Petit Stade. Agitangira uru rugamba mu bantu baje kumutera udupira mu buryo bwo kumutera inkunga barimo Eric Dusingizimana uheruka gushyiraho aka gahigo we wamaze amasaha 51, ndetse na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’umukino wa Cricket Heather Knight uri mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira Uwamahoro.

Ibi byose Uwamahoro arabikora mu rwego rwo gushaka inkunga izafasha mu bikorwa byo kubaka Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda I Gahanga. Naramuka abigezeho azahita anandikwa mu gitabo cya Guiness de Record kuko niwe mugore uzaba umaze igihe kirekire akina uyu mukino nta kuruhuka ku isi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Arsenal barwaniye mu myitozo yo kwitegura Atletico...

Abasore babiri bakinira Arsenal Alexandre Lacazette na Hector Bellerin...
26 April 2018 Yasuwe: 2619 0

Real Madrid ikomeje gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions...

Imbere y’abafana bayo,ikipe ya Bayern Munich itsinzwe na Real Madrid ibitego...
25 April 2018 Yasuwe: 1215 0

Tchabalala afashije Rayon Sports gukura icyizere kuri stade...

Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles FC...
25 April 2018 Yasuwe: 2892 0

Haruna Niyonzima n’umuvandimwe we Muhadjili bagize ibyago[AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye...
25 April 2018 Yasuwe: 2381 0

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga...

Umukinnyi Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yamaze...
25 April 2018 Yasuwe: 4279 0

Perezida Kagame yongeye kugaragaza indi mpano afite muri Siporo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma y’ igihe kirekire abantu baziko akina...
25 April 2018 Yasuwe: 7599 0