skol
fortebet

Umunyezamu Bakame nyuma yo kwirukanwa n’ikipe yakinagamo muri Kenya ari mu biganiro n’ikipe ikomeye mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’amezi agera ku 8 umukinnyi w’umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi mu Rwanda nka Bakame , ubu ngo yaba ari mu biganiro byo kuba yakinira ikipe ya Police Fc nyuma yo kwirukanwa n’ikipe yo muri Kenya AFC Leopards itozwa n’Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre.

Sponsored Ad

Bakame amakipe akomeje kugenda amwirukana cyane , Mu Gushyingo 2018 ni bwo Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kuva mu Rwanda yirukanywe muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu ubu arababrizwa mu Rwanda, amakuru avuga ko uyu mukinnyi atazasubira muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, kuko yavuyeyo bamaze kurangizanya bamubwiye ko batakimukeneye.

Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Atlaco FC yasenyutse, APR FC, Rayon Sports yanabereye kapiteni, yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.Bakame amaxe ukwezi kose mu TRwanda nyuma yo kuva muri Kenya ananiranwe n’umutoza Cassa Mbungo Andre utoza iyi kipe.

Ibitekerezo

  • sha harukuntu induru z’abarayon zimagira maze kubibona!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa