Kigali

Umunyezamu Courtois yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga kubera umukinnyi yasabye Real Madrid kugura

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 3250

Umubiligi Thibaut Courtois urindira ikipe ya Real Madrid muri Espagne yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yasabye iyi kipe ye kugura Eden Hazard ikareka Neymar Jr.

Courtois yasabye Real Madrid kugura Eden Hazard kugira ngo aze kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo cyaragaragaye cyane bituma benshi bajya impaka kuko hari bamwe mu bafana b’iyi kipe bifuza ko yazana Neymar Jr wa PSG.

Mu kiganiro Courtois yagiranye n’ikinyamakuru Het Nieuwsblad cyo mu bubiligi,yavuze ko yifuza kongera gukinana na Hazard babanye muri Chelsea FC ndetse yakwifuza ko ariwe waza muri Real Madrid aho kuba Neymar.

Yagize ati “Nahitamo Hazard.Ndamukunda cyane ariko umwanzuro uzafatwa n’ubuyobozi.Ntabwo nzi uko bizagenda gusa dutegereze umwanzuro w’ubuyobozi.”

Hazard ashobora kwerekeza muri Real Madrid kuko yanze kongera amasezerano muri Chelsea asanzwe akinira ndetse mu minsi ishize yatangaje ko akunda Real Madrid cyane.


Courtois arifuza ko Real Madrid ireka Neymar ikagura Hazard

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Sadate yasubije abibaza ku byerekeye umutoza Robertinho,Sarpong,ikibazo

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2...
19 July 2019 Yasuwe: 3829 0

FC Barcelona yahaye PSG urutonde rw’abakinnyi 6 na miliyoni 90 z’amayero...

Ikipe ya Barcelona yazamuye igiciro yatangaga kuri Neymar Jr igeza kuri...
19 July 2019 Yasuwe: 1836 0

Ikipe ya Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18 barimo abo yagenderagaho

Ikipe ya Bugesera FC yateye ikirenge mu cy’amakipe ya APR FC, AS Kigali na...
19 July 2019 Yasuwe: 759 0

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Cameroon mu gushaka itike ya AFCON...

Ikipe y’igihugu Amavubi yisanze mu itsinda rya F hamwe na Cameroun, u Rwanda...
19 July 2019 Yasuwe: 514 0

AS Kigali yabonye umutoza mushya wo kuyobora abakinnyi b’ibihangange...

Ikipe ya AS Kigali iherutse gusinyisha abakinnyi bakomeye cyane barimo na...
18 July 2019 Yasuwe: 2677 0

Mu bakinnyi bandi ikipe ya Mukura yasinyishije harimo n’uwo APR FC...

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha...
18 July 2019 Yasuwe: 2393 0