Kigali

Umunyezamu Iker Casillas yafashe umwanzuro wo guhagarika umupira w’amaguru kubera umutima

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 1816

Umunyezamu w’umunyabigwi,Iker Casillas,wakiniraga FC Porto yatangaje ko yiyemeje gufata umwanzuro wo kureka umupira w’amaguru nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima akajyanwa igitaraganya mu bitaro byo muri uyu mwaka.

Ikinyamakuru O Jogo cyo muri Portugal cyatangaje ko uyu munyezamu w’imyaka 37 yamaze gufata umwanzuro wo kureka umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Casillas wakiniye Real Madrid imikino 725,yituye hasi ari mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi,ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubera indwara y’umutima.
Yasezerewe nyuma y’iminsi 5 mu bitaro,ahita abwira abanyamakuru ko ashobora guhagarika umupira w’amaguru.

Yagize ati “Ntabwo nzi icyo ahazaza hanteganyiriza ariko icy’ingenzi ni uko ndi hano uyu munsi.Ngiye kuruhuka amezi make.”

Biravugwa ko Casillas azasezera nyuma y’imikino 2 ikipe ye ya FC Porto isigaje, irimo uwa nyuma wa shampiyona ndetse na final y’igikombe cy’igihugu bazakina na Sporting CP.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2485 0

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4139 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2337 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3183 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6193 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 4116 0