skol
fortebet

Umunyezamu Mazimpaka yashinje Migi kurara muri stade ari kuroga Rayon Sports

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Rayon Sports,Mazimpaka Andre yikomye kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste amushinja kurara mu ma stade aroga kugira ngo ikipe ye ibone intsinzi bityo yegukane igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Mazimpaka umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, kubera imikino amaze atinjizwa ibitego,yabwiye abanyaamakuru nyuma y’umukino ikipe ye yari imaze kunyagira Espoir FC ibitego 4-0,ko Migi arara muri stade aroga amakipe bahanganye arimo Rayon Sports.

Yagize ati “Uwo Migi areke gutembera cyane,areke kujarajara,agabanye kujrajara.Umupira ntabwo ari umunwa,umupira ni ugukora umurimo.Areke gushuka abana,ari kubeshya abana bo muri APR FC cyane kabisa.Biriya bintu ajyamo ntacyo bizamumarira.Areke kubeshya abana.

Abana bakine umupira,ba Muhadjili bazi umupira,nareke kubinjiza mu bintu bya fake byo kurara muri stade hejuru y’amafuti.Nareke kwica umupira w’amaguru mu Rwanda, udufite TV,AZAM iragaragara.Ntabwo intsinzi iva hanze ituruka ku kazi k’abakinnyi,nareke kubeshya abana b’abanyarwanda,ari kubabeshya cyane.Ibyo bintu akora byo kurara muri stade ni ibya kera,akavuyo,urwambariro uko ruba rusa.ibyo bintu bigomba gucika mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Mazimpaka yashinje Migi ko arara aroga stade ndetse ngo bagera mu rwambariro bagasanga rwanduye cyane ariyo mpamvu yamusabye kubireka.

Mazimpaka yavuze ko icyatumye yitwara neza ari uko yasanze muri Rayon Sports buri mukino wose ari itegeko kuwutsinda ndetse yemeza ko bizeye gutwara igikombe kuko APR FC ngo itazatsinda imikino yose isigaranye.

Kugeza ku munsi wa 25 wa shampiyona,APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57.


Mazimpaka yashinje Migi kurara muri stade aroga Rayon Sports

Ibitekerezo

  • harya Mazimpaka ari muri MUKURA byagenze gute bakina na Rayon sport yibagiwe iburyo yacukuye ikibuga cya synthetique nuko yarwanye na CAMARA wa rayon Sports

    Buriya buri wese atekereza ko ibyo akora nabandi babikora

    Iyo avuga ati jyewe nasanze ari bibi ndabireka

    Mazimpaka Uracyari umwana mubitekerezo ryose. ariko da reka ndeke kwivanga ubwo ibyo uvuga ubifitiye gihamya kuko mubihuriyeho. ko arara aroga amakipe bari buhure nayo wowe umubona uri hehe ?

    harya uyu siwe wirukanye umwana avanye ibintu mwizamu ubwose arikovaga iki? ko nawe aziko abikoresha

    Bose muriyiminsi bari kuri dawa gusa, ahubwo inkuba zizesana kuri stade imvura itaguye, APR na Rayon ubu ni mbiri mbiri mukibuga nohanze yacyo. gusa abazungu ntibabyemera babikora abakinnyi babikora mw’ibanga. iyo rayon igiye gukina isigaye isanga bamenye ibintu mu rwambariro bidasobanutse kandi ubimenamo nuwo bahanganiye igikombe, rayon nayo iza yiyuhagiye amazi akonje cyane kuko iba izi ko bayiteze . urumva ko bitoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa