skol
fortebet

Umunyezamu ukomeye muri Sierra Leone yitabye Imana

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyezamu Alhaji Dauda Conteh wakiniraga ikipe ya Ashanti Golden Boys de Siguiri yo mu gihugu cya Guinea yaraye yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro bikuru byo mu mugi wa Free town aho yapfuye afite imyaka 25.
Uyu musore wari mu banyezamu beza muri iki gihugu yababaje abantu benshi cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru muri Sierra Leone kuko bamubonaga nk’umwe mu bazafasha ikipe y’igihugu yabo ku ruhando mpuzamahanga cyane ko nubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu atigeze abona (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu Alhaji Dauda Conteh wakiniraga ikipe ya Ashanti Golden Boys de Siguiri yo mu gihugu cya Guinea yaraye yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro bikuru byo mu mugi wa Free town aho yapfuye afite imyaka 25.

Uyu musore wari mu banyezamu beza muri iki gihugu yababaje abantu benshi cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru muri Sierra Leone kuko bamubonaga nk’umwe mu bazafasha ikipe y’igihugu yabo ku ruhando mpuzamahanga cyane ko nubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu atigeze abona amahirwe yo kubanza mu ikipe ya mbere.

Uyu musore wari mu ikipe y’abakinnyi 18 yagombaga guhura na Kenya mu mukino uheruka wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2019 ntabwo yashoboye kuguma mu bakinnyi 18 bari batoranyijwe kuko yakuwemo ku mu ijoro ribanziriza umukino nyirizina kubera uburwayi butavuzwe ari nabwo bwamuhitanye.

Mu kiganiro umutoza wa Sierra Leone John Keister yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati “ Conteh ntabwo yitwaye neza mu myitozo ya nyuma iheruka mu ikipe y’igihugu kuko hari ikibazo yari afite.Nabibwiye umutoza wungirije dufata umwanzuro wo kumukura mu bakinnyi biteguraga umukino wa Kenya.Mu by’ukuri tuzamukumbura cyane.Namukundaga cyane kubera ukuntu yicishaga bugufi ndetse ni umuhati yagiraga iyo yabaga ari mu ikipe y’igihugu.Yari umunyabwenge kandi yari afite ibyo umuzamu mwiza aba yujuje.”

Uyu musore yari umwe muri bake mu bakinny b’abanya Sierra Leone bashoboye kurangiza Kaminuza aho yarangirije muri Kaminuza ya Sierra Leone.

Yakiniye amakipe 3 yo muri Sierra Leonne : East End Lions, Kallon FC na Diamond Stars of Kono.Yakiniye nanone amakipe 2 yo muri Guinea ariyo, Fello Star de Labè na Ashanti Golden Boys de Siguiri yakiniraga.

Ibitekerezo

  • RIP to him

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa