skol
fortebet

Umunyezamu wa Chelsea yanze kuva mu kibuga bamusimbuje ku mukino wa nyuma batsinzwemo na Manchester City

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Manchester City yongeye kubabaza Chelsea iyitwara igikombe cya Carabao Cup,nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120, ikayitsinda kuri penaliti 4-3.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru 2 iyinyagiriye ku kibuga cya Etihad ibitego 6-0,Manchester City yongeye kubabaza Chelsea FC n’abakunzi bayo,ibatwara igikombe cya Crabao Cup kuri iki Cyumweru.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 30 yo kumara impaka izi mpande zombi zari zananiranye,nayo yarangiye bikiri 0-0,hitabazwa penaliti zahiriye Manchester City kuko yatsinze 4-3.

Ubwo haburaga iminota 5 kugira ngo iminota 30 y’inyongera irangire,umunyezamu wa Chelsea,Kepa Arizabalaga yaje kuvunika,umutoza Sarri amusimbuza Willy Caballero.Uyu munyezamu ukiri muto, yanze kuva mu kibuga ahakanira umutoza we umusifuzi yamaze kumanika icyapa basimburizaho,umukino urakomeza mpaka urangiye.

Amashusho yagaragaje umutoza Sarri afite umujinya mwinshi kubera uyu munyezamu we wamusuzuguye,aho yakubise agacupa hasi ndetse aritonganya ku buryo bukomeye.Kepa yakuyemo penaliti imwe ya Leroy Sane, nubwo ntacyo yafashije Chelsea.

Bitandukanye n’uko yakinnye ubwo yanyagirwaga ibitego 6-0,Chelsea yakinnye umupira mwiza cyane,irusha Manchester City by’umwihariko mu minota 30 y’inyongera,gusa ntiyahiriwe na penaliti.

Chelsea yabanje gutera penaliti yahushijwe na Jorginho, Azpilicueta arayinjiza, Emerson arayinjiza, David Luiz yayikubise igiti cy’izamu ivamo, hanyuma Eden Hazard atsinda iya nyuma.

Manchester City yatwaye igikombe yaterewe penaliti na Gundogan wayinjije, Aguero wayinjije, Sane yayihushije, Bernardo Silva na Sterling bazinjije.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa