skol
fortebet

Umuraperi Iggy Azalea yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka umukunzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Iggy Azalea ukorera umuziki we muri USA,yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka umukunzi dore ko amaze imyaka ibiri ntawe afite.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wari wambaye ubusa hose uretse inkweto ndende yari yambaye,ari mu bwigunge ndetse aherutse gutangaza ko yifuza umukunzi ndetse umusore wiyizeye yagenda bagakundana.

Iggy arashaka umukunzi umwibagiza Nick Young wamutengushye

Iggy w’imyaka 28 ukomoka muri Australia,ni umwe mu baraperi bakomeye b’abakobwa muri USA aho agwa mu ntege Nicki Minaj uyoboye abaraperikazi muri iki gihugu na Cardi B uri kuzamuka neza.

Uyu mukobwa yashyize hanze aya mafoto ye yambaye ubusa arangije yandikaho ati “Rimwe na rimwe hari ubwo uba ukeneye inkweto ndende gusa.”

Iggy Azalea amaze iminsi ashyira hanze amafoto akurura abagabo ndetse yashyize hanze aya mafoto yambaye ubusa ku munsi we w’amavuko mu rwego rwo gushaka umukunzi umwibagiza Nick Young ukina Basketball muri NBA, batandukanye mu mwaka wa 2016.

Iggy Azalea yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fancy,Black Widow n’izindi zitandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa