skol
fortebet

Umurundikazi Nsekera yatangaje impamvu akunda Rayon Sports mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Umurundikazi Lydia Nsekera yatangaje ko akunda cyane ikipe ya Rayon Sports kubera umupira ikina ndetse no kuba ikinisha abakinnyi benshi b’abarundi cyane cyane umusore Kwizera Pierrot wavuye mu ikipe ye ya Atletico Olympiques
Uyu mudamu uri mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse akaba no mu bagize Komite Olempike ku isi mu kiganiro yagiranye na Radio 10 yavuze ko akurikirana ikipe ya Rayon Sports ndetse akunda ukuntu ikoresha abakinnyi b’Abarundi.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Icyo nkundira Rayon Sports ni uko abakinnyi b’Abarundi bama bakina muri Rayon Sports kandi umukinnnyi Pierrot yavuye mu ikipe y’iwanjye Atletico Olympiques ,nanone barakinana neza mu by’ukuri iyo Rayon Sports ndayikunda kuko ikinamo Abarundi kandi nanjye ndi Umurundikazi”.

Uyu mudamu wavuze ko yatangiye gukurikirana iby’umupira w’amaguru ku myaka 15 yatangaje ko ku mugabane w’ i Burayi akunda ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubudage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa