skol
fortebet

Mubyara wa Messi yatutse bikomeye Maradona uherutse kumwandagaza

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Mubyara wa Lionel Messi yavuze ko Diego Maradona ko ari igicucu kubera amagambo aherutse gutangaza ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona adakwiriye kuba kapiteni wa Argentina kubera ko yabaswe na Playstation ndetse ajya mu musarani inshuro 20 mbere y’umukino.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Maradona yavugiye kuri imwe mu mateleviziyo yo muri Mexico ko abantu badakwiriye gusingiza Messi kuko nubwo ari umukinnyi ukomeye,atajya yita ku nama z’umutoza mbere y’umukino ahubwo abayikinira playstation ndetse ajya mu bwiherero inshuro 20 mbere y’umukino,ibintu byababaje umuryango wa Messi cyane.

Maradona yiswe igicucu na mubyara wa Messi

Mubyara wa Messi witwa Maxi Biancucchi,yavuze ko Maradona adakwiriye kugira icyo avuga kuri Lionel messi kuko we ari igicucu cyabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga.

Ygize ati “Birababaje kuba umuntu wagakwiriye kuba ari intangarugero avuga amagambo mabi ku mukinnyi wa mbere ku isi,uzahora yubashywe na benshi.Yakagombye kuba yarabivuze ari kugerageza kubaka Argentina niba akunda igihugu.yagaragaje ko ari igicucu kubera amagambo yavuze.”

Amagambo Maradona aherutse gutangaza kuri Messi benshi bayafashe nk’uburyo bwo kumuserereza kuko yakundaga kuruka mu kibuga ku mikino imwe n’imwe.

Maradona usigaye atoza ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri mexico yitwa Dorados,yavuze ko nubwo Messi na Ronaldo ari abakinnyi ba mbere ku isi abantu bagakwiriye kurekera aho kubafata nk’Imana


Maradona yatoje Messi muri 2010 ariko ntibacana uwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa