Kigali

Umusifuzi yatsindiye igitego imwe mu makipe yasifuriraga bituma benshi bacika ururondogoro

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 5757

Umusifuzi w’Umuholandi yaciye ibintu kubera ko yatsindiye igitego imwe mu makipe yasifuriraga mu mukino wo muri shampiyona y’icyiciro cya kane wabaye ku munsi w’ejo taliki ya 25 Gicurasi 2019.

Uyu musifuzi utavuzwe amazina, wasifuye umukino wahuje HSV Hoek na Harkemase Boys mu cyiciro cya kane mu Buholandi cyitwa Derde Divisie yakoze agashya katunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi.

Ubwo ikipe ya HSV yari isatiriye umupira wagaruwe na ba myugariro ba Harkemase ugana muri koloneri usanga undi mukinnyi wa HSV aho yari ari awusonga mu izamu ugonga uyu musifuzi aho yari ahagaze umukora ku kugura ujya mu izamu arangije yemeza igitego.

Amashusho yagaragaje ko uyu musifuzi watsindiye HSV yibeshye kuko n’ubundi uyu mupira wagaruwe na myugariro wa Harkemase utarenze umurongo.

Abakinnyi b’amakipe yombi batunguwe n’ukuntu uyu musifuzi yemeje iki igitego kandi ariwe wateye umupira atabishaka ukajya mu izamu,yarangije akemeza igitego kitarenze umurongo.

Nubwo uyu musifuzi yahaye igitego HSV itakoreye,umukino warangiye Harkemase iyinyagiye ibitego 4-2.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 986 0

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa...
21 August 2019 Yasuwe: 636 0

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za...

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves...
21 August 2019 Yasuwe: 1595 0

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon...

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze...
21 August 2019 Yasuwe: 3077 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye gushyira hanze amafoto ashotora...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye kuvugisha...
20 August 2019 Yasuwe: 5910 1

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2835 1