skol
fortebet

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye hasi ubwo yarimo ayobora umukino w’icyiciro cya mbere muri iki gihugu,ahita apfa.

Sponsored Ad

Ubwo Victor yarimo ayobora umukino wahuzaga ikipe yitwa Always Ready na Oriente Petrolero ku kibuga cyitwa Municipal Stadium giherereye ahitwa El Alto, yaje kwikubita hasi arahwera ku munota wa 47,abaganga b’amakipe yombi barahurura kugira ngo bamutabare ariko yageze kwa muganga yapfuye.

Kubera ko iyi stade amakipe yombi yakiniragaho iri ku butumburuke bwa metero ibihumbi 3,900 hejuru y’inyanja,byatumye uyu musifuzi afatwa n’umutima ari mu kazi bimuviramo urupfu.

Ubwo Victor yagwaga mu kibuga, abakinnyi b’impande zombi n’abaganga bose bageragaje kumufasha biranga,bahita bamwuriza ambulance yo kumujyana ku bitaro yaguyemo.

Umuganga w’ikipe ya Always Ready witwa Eric Kosziner yavuze ko uyu musifuzi yishwe n’umutima kuko ngo nyuma yo guhabwa ubufasha bwibanze ku kibuga yahise ajyanwa kwa muganga urongera uramurembya cyane bimuviramo urupfu.

Ibitekerezo

  • Niho twese tugana.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa