skol
fortebet

Umusore usiganwa kuri moto yaraye arusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yagize

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore ukina amarushanwa yo gusiganwa kuri moto azwi nka “Superbike” Chaz Davies ukomoka mu gihugu cya Wales yaraye arokotse impanuka ikomoye yagize ubwo yahataniraga umwanya wa mbere n’Umwongereza Jonathan Rea aho bari bari ku muzenguruko wa nyuma w’irushanwa (last lap) mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa kuri moto yaberaga muri San Marino.
Nyuma yo guhangana gukomeye kw’aba basore babiri kuva irushanwa ryatangira kugeza ku muzenguruko wa nyuma basigaje gukata amakorosi 3 ngo basoze (...)

Sponsored Ad

Umusore ukina amarushanwa yo gusiganwa kuri moto azwi nka “Superbike” Chaz Davies ukomoka mu gihugu cya Wales yaraye arokotse impanuka ikomoye yagize ubwo yahataniraga umwanya wa mbere n’Umwongereza Jonathan Rea aho bari bari ku muzenguruko wa nyuma w’irushanwa (last lap) mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa kuri moto yaberaga muri San Marino.

Nyuma yo guhangana gukomeye kw’aba basore babiri kuva irushanwa ryatangira kugeza ku muzenguruko wa nyuma basigaje gukata amakorosi 3 ngo basoze umusore Jonathan Rea yagonze uyu Chaz Davies wari umuri imbere moto zabo zombi zikubita hasi aho buri umwe yahagurutse ajya gufata iye gusa uyu Davies yari yagize ikibazo gikomeye mu ruti rw’umugongo yahise agwa hasi bihutira kumujyana kwa muganga.

Uyu musore w’imyaka 30 ntabwo ari ikibazo cy’uruti rw’umugongo yagize gusa kuko n’amagufwa yo mu gatuza yikanze bituma agira ikibazo gikomeye cyo guhumeka ndetse yagize igisebe ku rutoke rwe.

Myuma y’iri rushanwa Jonathan Rea yatangako atifuzaga kugonga uyu musore ko ahubwo yari ashaka kumucaho byahuriranye ni uguhangana kwabo birangira amugonze.

Yagize ati “ Ndasaba imbabazi kuba nagonze Chaz gusa nta handi nari kunyura.Nashatse kumucaho ku ikorosi rya nyuma nawe anyima inzira birangira birangira impanuka ibaye.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Ducati ntabwo biratangazwa igihe azavira mu bitaro nyuma y’iyi mpanuka yagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa