Kigali

Umusore wakoze igeragezwa muri Manchester United yiyahuye kubera imvune zamubujije gukina umupira

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 4814

Umusore ukomoka muri Wales witwa Joel Darlington w’imyaka 20 yasanzwe yiyahuye nyuma yo kugira imvune zikomeye zatumye areka umupira atabishaka kandi yarabwirwaga ko awufitemo impano ihebuje.

Joel Darlington wakoze igeragezwa mu ikipe ya Manchester United ndetse agakinira ikipe ya Wales mu makipe yo mu byiciro by’abana,yananiwe kwakira ko imvune zimubujije gukina umupira ahitamo kwiyahura.

Uyu musore yavunitse ukuboko ndetse agira ikibazo cy’umugongo byatumye abwirwa ko agomba kureka ruhago ntiyabasha kubyakira ahitamo kwiyahura.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko uyu musore yahoranaga imihangayiko nyuma y’aho abaganga bamubwiye ko batabasha kumuvura ikibazo cy’umugongo yari afite.

Yavuye mu ishuli ahita ajya gushaka uko yaba umwarimu w’imyitozo ngororamubiri ariko nabyo biramunanira kubera uburibwe bw’umugongo yahoranaga.

Uyu musore wari ufite impano idasanzwe muri ruhago,yakinnye mu makipe yo mu gace k’iwabo ndetse ngo imyitozo ikomeye yahoragamo niyo yamugizeho ingaruka zikomeye.

Igeragezwa yakoraga mu ikipe ya Manchester United ryahagaze nyuma yo kuvunika ukuboko ahita yerekeza mu ikipe yitwa Shrewsbury Town.

Uyu musore yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Wales akina mu ikipe y’abana ya Bala Town.

Darlington yiyahuriye mu igaraje ry’iwabo kuwa 18 Werurwe uyu mwaka, ndetse umurambo we wabonywe bwa mbere na nyina wasanze igaraje rifunguye agiye kureba impamvu rirangaye akubita n’umurambo w’uyu muhungu we.

Uyu musore bamusanganye inzandiko zigaragaje ko yiyahuye ku bushake ndetse yari amaze iminsi abipanga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 2853 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1671 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2922 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5612 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3943 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3142 0