skol
fortebet

Umuteramakofi wari umaze imikino 13 ataratsindwa n’umwe yakubiswe ingumi ata ubwenge arapfa[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuteramakofe w’Umurusiya witwa Maxim Dadashev wari wajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa Gatandatu ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo abagwe ubwonko nyuma y’umukino yatsinzwemo akubiswe bikomeye, byaje kurangira apfuye.

Sponsored Ad

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya. Maxim Dadashev yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize ibikomere yagize mu mukino jyarugamba (combat) wamuhuje na Subriel Matias”, ibyatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya mu itangazo bashyize hanze baboneraho kwihanganisha umuryango we n’inshuti

Maxim Dadashev asize umugore n’umwana umwe w’imyaka ibiri. Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya yatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko umurambo wa nyakwigendera ugomba koherezwa mu Burusiya ndetse n’umuryango we ukagenerwa ubufasha bw’amafaranga.

Uyu mukino wari wabereye ahitwa Oxon Hill (Maryland), aho uyu Dadashev yari ahanganye n’umunya-Porto Rico Subriel Matias mu cyiciro cya ’super-légers’, gusa umutoza wa Dadashev, umurusiya witwa James “Buddy” McGirt yasabye ko umukino wahagarara ubwo wari ugeze ku gace kawo ka 11 kubera uburyo umukinnyi yari yakubiswe bikomeye.

Hano yari yataye ubwenge kubera ingumi yarakubiswe

Dadashev bahimbaga “Mad Max”, yahise yerekezwa kwa muganga byigitaraganya ngo abagwe mu bwonko kuko yari yangijwe cyane n’ingumi yakubiswe bigatuma aviramo imbere.

Umutoza wamwongereraga imbaraga Donatas Janusevicius icyo gihe yatangarije ibinyamakuru byo muri Amerika ko Dadashev ’yari amerewe nabi cyane, ariko (…) byagiye ku murongo ndetse no kuvirirana byahagaze.

Mathias niwe wakubise Dadashev ingumi iramuzengereza

Dadashev yari afite imyaka 28 y’amavuko akaba yari ataratsindwa mu mirwano 13 aho 11 muri yo yayitsinze kuri KO (akanesha uwo bahanganye mbere y’uko umukino urangira) mbere y’uko ahura n’uyu witwa Matias wamutsinze bikanamuviramo urupfu.

Ibitekerezo

  • Sports zimwe,urugero Box,Karate na Judo,nubwo byitwa ko ari "ugukina",zituma abantu bagira ibibazo,birimo gupfa.Iyo umuntu agukubise IKOFE mu jisho,ku menyo,etc...ubwo koko biba ari ugukina?Imana itubuza Violence aho iva ikagera.Ndetse bible ivuga ko abantu bose bakora Violence izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,kimwe n’abarwana,abicana,abiba,abasambana,etc...

    birababaje kbx nyagasani amwakire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa