skol
fortebet

Umutoza Arsene Wenger yifuzaga ko amusimbura muri Arsenal yamaze kumenyekana

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger wavuye muri iyi kipe ayimazemo imyaka 22 yifuzaga ko iyi kipe yasigarana umutoza w’Umutaliyani Carlo Ancelotti aho kuba Unai Emery nkuko byagenze.

Sponsored Ad

Uyu Mufaransa wari wasize Arsenal ku manga,yabwiye ubuyobozi bwe mbere y’uko agenda ko bwaha akazi Umutaliyani Carlo Ancelotti bumutera utwatsi bishyiriraho Umunya Espagne Unai Emery.

Umunyamakuru w’Umutaliyani uzwiho kumenya amakuru ya Napoli cyane witwa Ciro Venerato yavuze ko Carlo Ancelotti yari ategereje ko Arsenal imuhamagara ntibyakunda ahitamo kwigira muri Napoli.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko ibyabereye inyuma ahantu benshi batazi ari uko Arsene Wenger yifuzaga ko Carlo Ancelotti ariwe wamusimbura.Murabizi ko Carlo Ancelotti afite umugore w’umunya Canada n’umuryango we wose utuye London.yifuzaga aka kazi cyane birangira gahawe Emery.

Uyu munyamakuru yavuze ko yanze bikomeye ikipe ya Arsenal kubera ko yamwimye akazi ndetse ngo umujinya ayifitiye azawuyitura nibahura muri UEFA Europa League.


Wenger yifuzaga ko Ancelotti ariwe wamusimbura muri Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa