skol
fortebet

Umutoza Emery wa Arsenal yeruye avuga intego nyamukuru afite muri uyu mwaka w’imikino

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal, Unai Emery yahishuye ko muri uyu mwaka w’imikino nta kindi kintu arwanira uretse gufasha ikipe ya Arsenal kwegukana igikombe cya UEFA Europa League iri guhatanira.

Sponsored Ad

Ubwo Emery yabazwaga n’abanyamakuru hagati yo kuza mu makipe 4 yambere muri Premier League no kwegukana Europa League,yababwiye ko ahanze amaso Europa League kurusha kuza mu makipe 4 mu Bwongereza.

Emery arifuza guhesha Arsenal UEFA Europa League uyu mwaka

Yagize ati “Kuri njye ndifuza kwegukana igikombe cya Europa League kuko n’igikombe cy’ingenzi kandi buriya igikombe n’inzira nziza yo kwerekana ko ufite umusaruro mwiza n’ahazaza heza.”

Unai Emery w’imyaka 43 yafashije Sevilla kwegukana UEFA Europa League inshuro 3 zikurikiranya ubwo yayitozaga ndetse ahanzwe amaso na benshi mu bafana ba Arsenal kuri iki gikombe cyane ko ari inararibonye mu kugitwara.

Arsenal irakina umukino w’umunsi wa 6 wa Premier League uyu munsi ubwo iraba yakiriye Everton ku kibuga cyayo Emirates saa 17h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa